• Labels

    Tuesday, April 17, 2018

    Diamond Platnumz yatawe muri yombi azira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.



    Umuririmbyi rurangiranwa Nasib Abdul  uzwi nka Diamond Platnumz,ari mu maboko ya polisi ya Tanzania akurikiranweho gushyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

     Ibi  byatangajwe na  Ministre w’Imenyeshamakuru, Ubuhanzi n’Imikino  Dr. Harrison Mwakyembe  kuri uyu wa kabiri , ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko.
     Dr. Mwakyembe yanasabye abo bireba gukurikirana umuririmbyi kazi Nandi nawe wakwirakwije amashusho nk’ayo ku mbuga nkoranyambaga  mu cyumweru gishize.

    Ibi ministre yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cya Depite GoodLuck Mlinga,washatse kumenya icyo guverinoma irimo gukorera abantu bakomeje gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

    yagize ati:’ntabwo twicaye ubusa ngo turebere, muzi ko tumaze igihe dutoye itegeko rigenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi  ndetse twamaze guta muri yombi umuririrmbyi Diamond  kubera gukwirakwiza amashusho  y’urukozasoni’


    Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, arimo gukurikiranwa na Polisi.

    Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwite Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko; yahise avuga ko “Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.
     


    Src: The Citizen

    No comments:

    Post a Comment