• Labels

    Thursday, April 5, 2018

    Diamond na Ykee Benda bazahagararira akarere mu kuririmba mu gikombe cy'isi 2018


    Diamond wo muri Tanzania na YKee Benda umaze igihe akunzwe muri Uganda, batoranyijwe mu bahanzi ba Afurika bazasusurutsa ibirori bizaranga imikino y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya muri Kamena 2018.
    YKee Benda azaserukira Uganda mu gihe Diamond azahagararira Tanzania. Ykee Benda azwi cyane mu karere ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Farmer’ yakoranye na Sheebah ndetse na ’Muna Kampala’; Diamond mugenzi we bazafatanya guhagararira Afurika y’Uburasirazuba we amaze kwamamara ku Isi.
    Ikinyamakuru Matooke Republic cyatangaje ko YKee Benda yemejwe nk’umuhanzi uzaserukira Uganda muri Werurwe 2018 ubwo Coca-Cola(ishami rya Uganda)[umuterankunga w’igikombe cy’Isi] yari mu bikorwa byo kwamamaza iri rushanwa rizabera mu Burusiya.
    Ibihugu bya Afurika bizaba bifite abahanzi mu gikombe cy’Isi harimo Uganda, Tanzania, Ethiopia, Mozambique na Afurika y’Epfo. Uganda isaserukirwa na YKee Benda, Diamond Platinumz agende ku ruhande rwa Tanzania, Sami Dan ahagararire Ethiopia mu gihe James azaserukira Mozambique.
    YKee Benda agiye kuba umuhanzi wa kabiri mu mateka ya Uganda ugiye guserukira igihugu mu birori by’igikombe cy’Isi nyuma ya Jose Chameleone waririmbye mu cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.
    Indirimbo y’igikombe cy’Isi uyu mwaka yaririmbwe na Jason Derulo ayita ‘Colors’, yakozwe abifashijwemo na Coca-Cola[umuterankunga mukuru]. Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amashusho iyobowe na David Strbik mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayal Kleinman muri studio ikomeye muri Amerika Warner Bros. Records.
    Amakipe y’ibihugu 32 niyo azakina Igikombe cy’Isi, muri yo harimo ibihugu bya Afurika bitanu Senegal, Egypt, Morocco, Nigeria ndetse na Tunisia.

    No comments:

    Post a Comment