Abantu Benshi bakunda kwibaza
ibijyanye n’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibirango bya buri peti ndetse
n’uko amapeti agenda arutanwa. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya
mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu Rwanda, kugeza ku rinini.
Amazina y’amapeti y’ibisirikare
bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye
n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare
bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru,
turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.
Ubusanzwe ibyiciro bikuru
by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo kikagenda
kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa
ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife. Mu
cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso
bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso
bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".
ICYICIRO CYA MBERE: ABASIRIKARE BATO
Ubusanzwe abasirikare bato,
ari nabo rwego rwa mbere; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato
baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo
bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo.
Irindi peti ribarizwa mu basirikare
bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.
ICYICIRO CYA KABIRI: ABA SOUS OFFICIERS
Icyiciro cy’abasirikare bitwa
mu rurimi rw’igifaransa aba "Sous-Officiers", gitangirira ku
musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti
eshatu za ’V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff Sergeant, rigaragazwa
n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite
ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.
Nyuma y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya
Sergeant Major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo
kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza ufite ipeti rya Warrant Officer II,
uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma
agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa
Warrant Officer I.
ICYICIRO CYA GATATU: JUNIOR OFFICERS
(ABOFISIYE BATO)
Iyo ugeze muri iki cyiciro,
uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare
ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara amapeti ari mu birango biri mu
buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare, anatangira kwambara amapeti ye ku
mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso, bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu
rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu gihe abatari abofisiye bo bambara
amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa, uretse Sergent Major, Warrant officer II na
Warrant officer I. Ibirango by’amapeti y’abasirikare bo kuri uru rwego byose,
bigaragara mu nyenyeri, ariko izi nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa
mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.
Ipeti rya mbere mu bofisiye bato (Junior
Officers), ni Second Lieutenant rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti
rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyeri, hanyuma irya gatatu
rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.
ICYICIRO CYA KANE: SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE
BAKURU)
Umusirikare ugeze mu cyiciro
cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo ikirango cy’ikirangantego
cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango by’inyenyeri ariko nazo zo
ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.
Ipeti rya mbere muri iki cyiciro, ni
irya Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant
Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri
imwe. Ipeti rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel
rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri. Guhera kuri
Colonel, abasirikare batangira kwambara n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku
bakunda kwita ibirokoroko, ariko ibi si amapeti ndetse binambarwa ku makora
y’ishati aho kuba ku rutugu.
ICYICIRO CYA GATANU: GENERAL OFFICERS
(ABAJENERALI)
Umusirikare ugeze mu cyiciro
cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu gisirikare. Muri iki
cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro.
Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye, zishashagirana
kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.
Ipeti rito mu cyiciro
cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri
imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti rikurikirwa na Major General uba
yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyeri ndetse
n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant General, umusirikare
ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse
n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro, ni rya General, bamwe
bakunda kwita "Full General", iri rikaba rirangwa n’ikirangantego
cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.
No comments:
Post a Comment