• Labels

    Friday, April 6, 2018

    Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye ya Canada


    Umuririmbyi Israel Mbonyi agiye kwerekeza muri Canada mu rugendo rw’ibitaramo azakorera mu mijyi itandukanye amurikira abakunzi be album yise "Intashyo" ikubiyeho indirimbo zivuga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose.
    Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo kinini cyo kumurika album ‘Intashyo’ tariki 10 Ukuboza 2017, cyabereye mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, ahahoze hitwa Camp Kigali.
     Mu kiganiro na IGIHE, dukesha iyi nkuru, Israel Mbonyi yavuze ko azava muri Canada akoze ibitaramo ndetse no kogeza ubutumwa bwiza mu bakunzi b’umuziki we bo muri iki gihugu. Yagize ati “Ibi bitaramo bigamije kumurika album yanjye ya kabiri ndetse no kuvuga ubutumwa muri rusange.”
    Yongeyeho ati “Mfite ibitaramo bizazenguruka mu bice bitandukanye bya Canada, nzatangira mu kwezi kwa kane, nzazenguruka mu mijyi itandukanye mpereye Edmonton muri Alberta tariki ya 28 Mata 2018.”
    Israel Mbonyi yavuze ko namara gutaramira muri Edmonton azajya gukorera ikindi gitaramo kinini mu Murwa Mukuru wa Canada, Ottawa. Ati “Nyuma nzakomereza no mu yindi mijyi. Kugeza ubu imijyi maze kwemeza neza ni Edmonton na Ottawa ahandi naho tuzagenda tubamenyesha igihe.”
    src : IGIHE

    No comments:

    Post a Comment