Bikekwa
ko uyu Munyarugendo Manzi Claude ari we se w’uwo mwana wahiriye mu nzu ariko we
na nyina w’uwo mwana bakaba yari yarabigize ibanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze afunzwe akurikiranyweho urupfu
rw’umwana uherutse guhira mu nzu.
Yatawe
muri yombi tariki 6 Mata 2018, nyuma y’uko Polisi ikomeje iperereza ku kihishe
inyuma y’urupfu rw’uyu mwana rwabaye tariki 1 Mata 2018.
Uwo
mwana wahiriye mu nzu yafungiranywe n’umubyeyi we witwa Muhawenimana Sonia
ajyana mu kabari n’umugabo we witwa Ntibarikure Cyprien, bashakanye nyuma y’uko
uwo mwana avutse.
Baje guhuruzwa ko umwana yahiriye mu nzu na matora
yari aryamyeho igakongoka. Gusa ntihigeze hagaragara aho umuriro waturutse,
kuko inzu yose n’ibindi byarimo bitigeze bishya ibyo abaturage bafata
nk’urujijo.
CIP Hamuduni Twizeyimana umuvugizi wa Police mu ntara
y’Amajyaruguru, avuga ko afunzwe kugira ngo yorohereze iperereza ariko nta
cyaha kiramufata kugeza ubu.
Yagize ati “Kugeza ubu usibye ko twamufashe kugira ngo
bitworohereza mu iperereza, nta makuru afatika turabona. Twamwohereje kujya
gufata ibizame n’ibindi bimenyetso byose twakwifashisha, kugira ngo
tubyegeranye.”
Gitifu Munyarugendo afunganye n’abandi batandatu nabo
bakorwaho iperereza, barimo na Ntibarikure Cyprien umugabo wa nyina w’uwo mwana
basanzwe babana.
No comments:
Post a Comment