Gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ni byiza kuko bigira
akamaro kuri we no ku wo atwitwe. Nk’uko tubikesha urubuga what to expect
ruvuga ko ari iby’ingirakamaro gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite.
Ibi ni bimwe mu byiza byo gukora imibonano
mpuzabitsina ku mugore utwite:
Kongera abasirikare
b’umubiri:
Igikorwa
cy’imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite kongera abasirikare b’umubiri
ku mugore utwite, bimufasha guhangana n’indwara zamufatira mu bihe bikomeye byo
kuba atwite.
Kongera uburyo amaraso
atemberamo mu mubiri:
Gukora
imibonano mpuzabitsina byongera uburyo amaraso atembera neza mu mubiri. Ku
mugore utwite bimurinda guhura n’ibibazo byo gutera k’umutima.
Gutwika ibinure:
Gukora
imibonano mpuzabitsina ni ingirakamaro kuko bifasha umugore utwite guhorana
ubuzima bwiza no kutagira umubyibuho ukabije. Kuko nk’uko bigaragazwa
n’abahanaga abavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byibura ko karoli ziri
hagati 50 na 30 zose zishya.
Kugabanya umuvuduko
ukabije w’amaraso:
Gukora
imibonano mpuzaitsina bivura zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso
n’ibindi.Ku mugore utwite nawe abyungukiramo ku buryo izi ndwara zitamwibasira
kandi bikamuha amahirwe yo kuzabyara neza.
Kugabanya ububabare:
Nkuko
bigaragazwa n’inzobere z’abaganga gukora imibonano mpuzabitsina bituma umubiri
usohora oxytocin uyu ni umusemburo w’urukundo,ngo ugabanya ububare ubwo ari bwo
bwose umugore utwite agira ku kigero cya 74%.
Kongera ibitotsi:
Gukora
imibonano mpuzabitsina byongerera umugore utwite ibitotsi. Ku ko yumva aruhutse
naho ku wo atwite bituma agira imibereho myiza mu nda.
Kongera ibyishimo:
Igikorwa
cyo gukora imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite guhorana akanyamuneza
n’ibyishimo.
Kongera kwiyumvanamo no
gukundana kurushaho hagati y’umugabo n’umugore:
Igikorwa
cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyongera urugero rw’urukundo ku mugore
n’umugabo. Ibi bigatuma hiyongera icyo twakwita kuba inkoramutima no kwizerana
cyane.
No comments:
Post a Comment