Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko hari imyitwarire wabona ku mukunzi wawe ukaba uretse gushakana na we kuko aba ari ikimenyetso cy’uko umuryango mugiye gushinga ushobora kuzagira ibibazo.
Igihe ubukwe bwegereje wabuhagarikisha uramutse hari ibyo ubona umukunzi wawe agaragaza bitakunyuze aho kugira ngo uzabikore nyuma mwaramaze kubana.
Inkuru ya HuffingtonPost ivuga ko bimwe mu byo abahanga mu mibanire bagaragaje bikunda kuba ku bantu benshi bitegura kurushinga ariko bakumva bizakemuka baramaze kubana.
- Kukurutisha inshuti ze
Ntabwo ku bantu bitegura kubana, umwe akwiye kurutisha mugenzi we inshuti cyangwa abandi b’umuryango.
Umuganga witwa Aaron Anderson yavuze ko “Abantu bashyingiranwa ku bw’impamvu zitandukanye ariko ukwiye kumenya ko uwo muntu ushatse ari we ushyira ku mwanya wa mbere, niba atari ko bimeze mutarabana , ubwo nimunabana ntutekereze ko bizaza.”
- Nta kujya inama
Niba mutavugana, mutajya inama ngo mwungurane ibitekerezo, bigaragaza ko utiteguye umubano w’ibihe byose n’uwo mugiye kurushingana.
Umuganga w’indwara zo mu mutwe, Tina Tessina ati “ Ubumwe bukomeza kubura iyo hari ibintu byinshi mutaganiriye cyangwa se ibibazo byinshi mutakemuye ngo biganirweho.”
Yongeyeho ati “Ugomba kubona ko ari ikintu gikomeye, niba ubona mutajya muganira cyangwa mwarabiretse, ni ikibazo. Niba byananiranye wasubika ubukwe kuko n’ubundi biba bitazakunda.”
- Gucana inyuma
“ Nubwo atari buri gihe ariko uwaguciye inyuma akenshi aguca inyuma, mugomba kuganira ku ngamba zatuma bitazongera kubaho mbere y’uko mujya kwihuza .”
- Kutaganira ibyerekeye gutera akabariro
Anderson ati “ Ibaze niba iyo ngingo mutayiganiraho ubu ngubu, noneho utekereze uko imyaka izakurikira gushyingiranwa kwanyu izaba imeze.”
- Kubatwa n’ibiyobyabwenge
Uwabaswe n’ibiyobyabwenge ngo ntabwo apfa kubikira ako kanya, nta nubwo ari ikintu cyoroshye gutandukana na byo. Ababyirengagiza mbere y’uko babana hari igihe ikibazo kibarenga kikarushaho gukomera.
- Umuntu ukirutse indwara ikaze
Susan Pease Gadoua ati “ Kubakira inzu ku butaka bujegajega ni ikibazo, ugasanga umuntu ashyingiwe afite umubyeyi urembye, yamara gukora ubukwe agahita yimuka agasubirayo kumurwaza igihe kirekire.”
Iyi nzobere igaragaza ko biba byiza kuba wasubika ubukwe aho kwihutira kubukora nyamara utari hafi ngo wubake urugo.
- Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Laura Heck ati “ Hari umuntu uba ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, agashaka umuntu wihariye umukurikirana akamubwira ati ’ndashaka ko nzakira vuba kugira ngo igihe iki n’iki nzakore ubukwe,aba akwiye kwitonda kugira ngo azabukore ameze neza.”
Kuba ubukwe buteza imirimo myinshi mu myiteguro yabwo biteza undi munaniro ku buryo bisaba ko ubujyamo agomba kuba ameze neza.
- Umuntu uguhisha ibijyanye n’umutungo
Gutahura ko umukunzi wawe aguhisha ibijyanye n’umutungo, niba ari mu bukene cyangwa arimo amadeni birasenya.
Icyo aba bahanga bose mu by’imibanire bahurizaho, ni uko bisaba kwizerana no kubwizanya ukuri ndetse ahaba hari ibitagenda abantu bakabanza kubikemura aho kwihutira gukora ubukwe ngo bizakemuke nyuma.
No comments:
Post a Comment