Daniella
Atim Mayanaja umugore wa Chameleone, yibarutse umukobwa nyuma y’iminsi mike
ishize yifotoje yambaye ubusa mu kwereka abamukurikira ko yari akuriwe.
Daniella Atim amaze iminsi hafi
ukwezi mu Mujyi wa London mu Bwongereza, akiva muri Uganda byatangajwe ko
yagiye kubyarirayo gusa umugabo we yabanje kubihakana.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mata 2018 nibwo Jose Chameleone
yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ashimira Imana n’abantu bose babaye
hafi y’umugore we haba mu kumusengera no kumufasha mu buryo bwose.
Yagize ati “Nimurebe icyo
Imana yankoreye, Xara Amani Mayanja yinjiye muri twe uyu munsi mu gitondo
ahagana saa moya n’iminota 44. Ndagushimiye cyane Atim ku bwo kwihangana no
kunkunda ariko hejuru ya byose ndagushimira ko wampaye ibyishimo umugore agomba
guha umugabo we.”
Daniella
na Jose Chameleone[ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Champion] basanzwe
bafitanye abana bane, uwo bitegura ni uwa gatanu azaza asanga Abba Marcus
Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Alfa Joseph Mayanja.
Amafoto ya Daniella yambaye
ubusa yagiye hanze tariki ya 20 Werurwe 2018; yafashwe n’Umunyamerikakazi witwa
Avalon usanzwe ukorera mu Bwongereza mu gihe uwamusize amarangi yiganjemo ayo
muri Afurika ari uwitwa Ciara.
Daniella agiye kwibaruka
umwana wa gatanu nyuma y’igihe gishize agiranye ibibazo na Chameleone byaje
kuvamo gusaba gatanya ariko nyuma y’igihe gito bariyunze ibintu bisubira mu
buryo.
Mu kirego cye, Daniella
yagaragazaga ko mu myaka ine ishize Chameleone yagiye amutoteza kenshi ndetse
ngo ntiyatinyaga no kumwuka inabi mu maso y’abana babyaranye.
Chameleone na Daniella
bamaranye imyaka icumi, bakoze ubukwe bw’agatangaza mu 2007. Mu guhamya
isezerano ryabo imbere y’Imana, basezeranyijwe na Padiri John Scalabrini
[nyirarume wa Daniella, uyu musaza yitabye Imana mu Ukwakira 2016].
Amafoto yagaragazaga ko umugore wa Chameleone akuriwe
No comments:
Post a Comment