• Labels

    Monday, April 9, 2018

    Uganda: umusore w'imyaka 25 afunzwe azira gusambanya umwana w'umwaka umwe


    Mu gace  ka Kitosi,  umusore w’imyaka 25 afunzwe  akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umwaka umwe.

    Nk’uko polisi yo muri iki gihugu  yabitangaje kuri uyu wa mbere muri raporo yayo, uyu musore ushinjwa witwa Wangolo Morris , uyu  yashutse umwana yinjira mu cyumba cye, ari naho yahise amusambanyririza.

    Raporo y’ipererereza ikomeza iviga ko yafashe bombo, akayereka umwana akayerekeza ku cyuma , umwana yajya kuyitora akamusangayo akamwonona.

    Nyuma yo  gufata uwo mugabo, umwana yajyanwe gupimwa kwa muganaga aba ari nabo bemeza ko yafashwe ku ngufu.

    “ ibimenyetso byose  byakorewe ku  mubiri we cyane cyane ku bice by’ibanga bigaragaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.” Raporo ya muganga .

    Ukurikiranywe afungiye kuri sitation ya polisi ya Mukono , aho ashinjwa  ihohotera rishingiye ku gitsina. Muri iki gihugu ibi bintu bikunda kubaho,  cyane cyane ku bantu bakorana n’abapfumu ngo aho abenshi bizezWa ko gusambanya abana bishobora kubaviramo gukira indwara zimwe na zimwe.


    Src : chimpreport.


    Umwana wasambanyijwe

    No comments:

    Post a Comment