• Labels

    Tuesday, May 8, 2018

    Inama 5 zagufasha guhorana ubwonko butyaye kugeza mu minsi y’ubusaza.



    Uko umuntu akura , cyane cyane nyuma y’imyaka 45, hari impinduka nyinshi ziba mu mubiri we.kugabanuka kw’ubushobozi bw’ubwonko bwibuka ni zimwe muri zo.
     Mu bijyanye n’umubiri burya naho umuntu asarura icyo yabibye.
    Nukuvuga ko ugomba kwita ku mubiri wawe ,mu minsi y’ubuto bwawe kugirango utazagutenguha mu minsi y’ubukure.
    Imyitozo ikangura ubwonko ni kimwe mu bifasha umuntu kudatakaza ubushobozi bwo kwibuka mu gihe amaze gukura.
    Dore bimwe mu byo wakwimenyereza gukora , ukaba wirinze guhura n’ ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka umaze gusaza.
    Imyitozo ityaza ubwenge. 
    Nk’umubiri,ubwonko nabwo bukenera gukoreshwa buri munsi kugirango buhore bukangutse.niba udashoboye gusoma ibitabo,ushobora gukina amakarita n’indi mikino itayaza ubwenge, kwiga amagambo macye macye yo mu rurimi rushya.
    Ushobora no gusoma ibinyamakuru cyangwa ukitoza gufata mu mutwe ibihugu by’Africa byose cyangwa imirwa mikuru yabyo.

    Guhitamo amafunguro akwiye.
    Kubera umwanya muto cyangwa gukora ibintu huti huti , bimaze kumenyerwa gukoresha amafunguro akunze kwitwa fast food, aya yiganjemo umunyu, amasukari n’ibitera umubyibuho ukabije.
    Amafunguro akwiye , agomba kubamo imbuto nyinshi, imboga, inyama z’umweru nk’ifi.
    Imyitozo ngororamubiri. 
    Guhora wicaye hamwe byagukururira indwara nyinshi zirimo iz’umutima,umubyibuho ukabije, igisukari cya 2(type two diabetes), izi zose zigabanya ubushobozi bwo kwibuka.Gerageza gukora imyitozo ngororamubiri nibura mu minota 30 ku munsi . imyitozo ngororamubiri ntiruhura umubiri gusa , inaruhura ubwonko.
    Gusabana n’abandi.
    Impuguke zivuga ko kumara igihe kinini uri wenyine biganisha ku irungu.Ni byiza rero kugira ibihe umarana n’inshuti zawe mukaganira ku byahise n’ibizaza, nabyo bifasha ubwonko.
    Ni ba uri muri bamwe batagira inshuti nyinshi, jya muri Chorale,n’izindi club zigufasha guhura n’abandi, bizatuma ubona abantu baguhora hafi.
    Kwigirira icyizere.
    Ibivugwa ku minsi y’ubukure ni byinshi bishobora kuguca intege, ariko kwigirira ikizere bigufasha kubirenga. Bigaragarira nko ku bantu biga bakuze, hari impuha zibaca integer ngo ntibazabasha gufata mu mutwe, ibyo iyo ubuhaye agaciro bikugiraho ingaruka mbi, nyamara iyo ubyirengagije ukiga ushyizeho umuhate urafata neza.


    No comments:

    Post a Comment