Karongi – Abantu 18 baherutse kwicwa n’ibiza bikomotse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere bamaze gushyingurwa kuri iki gicamunsi mu murenge wa Rwankuba, umuyobozi wa Guverinoma Dr Edouard Ngirente yari yatabaye ngo abakomeze.
Aba bantu bagwiriwe n’inzu kubera inkangu zamanuwe n’imvura nyinshi yatumye imisozi ininda amazi ikamanuka.
Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru ahatandukanye mu gihugu yahitanye ubuzima bw’abantu barenga 20, aba 18 baguye mu murenge umwe wa Rwankuba mu tugari twa twa Rubazo, Bisesero na Gasata muri Rwankuba ari nabo bashyinguwe none.
Usibye aba bapfuye abandi barindwi (7) baracyari mu bitaro, naho inzu 29 zashenywe n’iyi mvura yok u cyumweru nijoro.
Minisitiri w’Intebe nk’umuyobozi wa Guverinoma watabaye yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Jeanne d’Arc de Bonheur, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Jean de Dieu Uwihanganye, Guverineri Alphonse Munyantwari w’Iburengerazuba, abayobozi b’ingabo na Police Iburengerazuba n’abayobozi benshi mu nzego z’ibanze.
Aho bashyinguwe, hatangiwe ubutumwa bwo gukomeza imiryango yasigaye no kubabwira ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.’
Minisitiri w’intebe yabwiye abaturage ba hano ko abazaniye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bubihanganisha mu byago bikomoka ku biza bagize.
Ati “Ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi turasaba abatuye ahabateza ibyago kuhimuka bakajya aheza hatatera ibyago.”
Biteganyijwe ko Leta izagoboka abaturage ba hano basizwe mu kaga ko gusenyerwa inzu n’ibiza bikomoka ku mvura yaguye ku cyumweru nijoro.
Kuwa 07 Gicurasi Minisitiri DeBonheur (MIDIMAR) yasuye abaturage ba Ngororero bangirijwe n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi, imiryango 932 yahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze bifite agaciro ka miliyoni 41Frw.
Abishwe n'ibiza bashyinguwe hamwe |
No comments:
Post a Comment