Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Abanyarwanda n’abandi bakurikira Televiziyo Rwanda (TVR) bari bizeye kureba imikino 64 yose y’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya ariko bakuriwe inzira ku murima n’umuyobozi mukuru wa RBA Arthur Assiimwe .
Mbere y’uko iki gikombe gitangira
ku wa 14 Kamena 2018, wasangaga abantu bongera ifatabuguzi rya televiziyo ngo
hatazagira umukino ubacika, abandi bicinya icyara ko bazakireba gatanu kuri
gatanu ku buntu kuri Televiziyo Rwanda.
Abantu benshi
batangiye gutungurwa ubwo babonaga itangazo ryaciye mu mukino wahuzaga mexique
n’ubudage .
Iki gikorwa cyakurikiwe
kuba batarabashije kureba umukino w’injyanamuntu wahuje Portugal na Espagne,
warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Nyuma y’uko abakunzi ba
televiziyo y’u Rwanda bijujuse mu buryo binyuranye umuyobozi wa RBA, Athur Assiimwe abinyujje ku rukuta rwe rwa
twitter yatangaje ati : “Nta cyabuze.
FIFA niyo mipira iduha gusa. Iyindi bayiha Pay tv [Televiziyo zishyuye]. Twaguze
ishoboka yose... ariko imyiza kandi myinshi turayifite.”
Ubusanzwe TVR yerekana
iyi mikino ivana amashusho kuri Kwesé Sports nayo idafite uburenganzira bwuzuye
bwo kwerekana imikino, abantu bakaba batangazwa
no kuba RBA idakorana n’ibigo mpuzamahanga bifite uburenganzira bwuzuye
bwo gucuruza imipira.
No comments:
Post a Comment