Umusirikare
witwa Rukara Olivier mu ijoro ryo kuri uyu wa kane yirashe
mu buryo bwo kwiyahura akoresheje imbunda y’akazi ahita apfa bikekwa ko byaba
byaratewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore we.
Sergent Rukara Olivier
alias Kigingi ari mu basirikare baheruka mu butumwa bw’amahoro, abaturanyi be
bavuga yari yaje iwe mu karuhuko.
Abaturanyi be babwiye Umuseke
dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare ngo
avuye mu butumwa bw’amahoro bamubwiye imyitwarire mibi y’ubusinzi n’ubusambanyi
bw’umugore yasize akababara cyane.
Umugore we bari barashyingiranwe amusanganye
abana batatu yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashakana na Kigingi ari
umusore bubaka mu murenge wa Busogo kuri centre ya Byangabo mu karere ka
Musanze babyarana abana babiri.
Umwe mu baturanyi babo yabwiye Umuseke ko
amakuru yo kwiyahura kwa Kigingi bayamenye nijoro cyane umugore we atabaje.
Umwe mu bayobozi ba Rukara mu kazi utifuje
gutangazwa, yabwiye Umuseke ko Kigingi koko yiyahuye yirashe umurambo we
ugahita ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru
yahamirije Umuseke amakuru yo kwiyahura k’uyu musirikare.
Abaturanyi be bavuga ko mbere y’uko Kigingi
ajya mu butumwa bw’amahoro yari afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku
myitwarire.
No comments:
Post a Comment