Ushobora gutekereza ko ubirambyemo cyangwa
ntacyo umuntu ya kubeshya ku bijyanye n’amabanga yo mu buriri ariko burya ngo
utazi ubwenge ashima ubwe kandi ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
Ibijyanye
no gukora imibonano mpuzabitsina bisaba guhora wiyungura ubumenyi buri munsi
hato ngo igikorwa cyagushimishaga kitazasigara kikururira.
Mu nkuru
y’urubuga elcrema berekana ko nubwo imibonano mpuzabitsina igirwamo uruhare
n’umugabo n’umugore ariko biba byiza iyo hari amabanga umugore yamenye yatuma
icyo gikorwa kigenda neza.
Amwe muri ayo mabanga umugore agamba kuba azi harimo:
1. Umugabo aba afite icyoba mu buriri
Umugabo
burya uko yaba ameze kose aba afite icyoba cyangwa guhuzagurika mu buriri
yibaza niba ari bubashe gushimisha umugore bari kumwe.
Ibanga
ugomba kumenya nk’umugore, ni ukumufasha igikorwa mwese mukakigiramo uruhare
ntumutererane kuko amaherezo ubihirwa nawe.
Umugabo
utabashije gushimisha umugore mu buriri arababara, bikamutera ipfunwe akaba
yajya no kwihisha igihe amubonye, ni byiza ko rero wajya umufasha bikagenda
neza.
2. Umugabo aba ashaka ko umubwira uko igikorwa kirimo kugenda
Buri
mugabo mu buriri aba ashaka kuba igihangange, aba ashaka gushikmisha umugore
kurenza undi muntu uwo ariwe wese bahuye mbere ye.
Mu gihe
rero cyo gutera akabariro, aba yiteze ko wowe mugore umubwira ukanamushimira
uko igikorwa kirimo kugenda kugira ngo arusheho kugira akanyabugabo no gukora
neza kurenzaho.
3. Bwira umugabo wawe ko ateye neza ukimubona
Abagabo
bashobora kugira ipfunwe ry’imiterere yabo y’umubiri cyangwa ibiro byinshi
cyangwa bike, uburebure cyangwa ubugufi, uburyo ateye inyuma (physical
appareance) n’ibindi, iyo rero afite ipfunwe ashobora kudakora neza igikorwa
cyo gutera akabariro.
Ni byiza
ko wowe mugore umutinyura ukamwereka ko ateye mu buryo wowe ukunda ibyo
bimufasha kuzuza inshingano ze neza mu buriri.
4. Kutamuca inyuma
Umugabo
wese yanga byimazeyo, umugore umuca inyuma niyo we yaba abikora.
Iyo rero
umugabo wawe aziko umuca inyuma bimutera umutima mubi, igikorwa cyo gutera
akabariro nta gikore mu buryo nawe bugushimisha bigasa no kurangiza umuhango.
Umugore
wese agomba kumenya ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza ari uko
agomba kuba adaca inyuma umugabo we yaba anabikora umugabo we ntabimenye kuko
nibwo bose babasha gushimishanya ntawe ucyeka undi amababa.
No comments:
Post a Comment