• Labels

    Wednesday, February 14, 2018

    Diamond umugore we [ Zari] yamwanze kuri saint valentin



    Zari Hassan wari umaze imyaka itatu abana na Diamond Platnumz, yemeje byeruye ko iby’urukundo rwabo byageze ku ndunduro.
     Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.
    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye[Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.
    Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”
    Yavuze ko akurikije icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo bwe n’imibereho afite, adashobora guhuza na Diamond Platnumz uvugwa mu buhehesi no kubyarana n’abagore impande zose muri Tanzania no hanze.
    Yongeyeho ko nubwo atandukanye na Diamond mu rukundo ngo bazakomeza gufatanya inshingano zo kureba abana babiri babyaranye. Yagize ati “Dutandukanye mu rukundo ariko tuzakomeza gufatanya nk’ababyeyi.
    Diamond na Zari batandukanye nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi agejejwe mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto babyaranye. Hamisa Mobeto yasabye ko Diamond yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana undi avuga ko adashobora kubona amafaranga angana atya kuko ‘nta kazi afite’.
    Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.
    Ubwo Diamond aheruka i Kigali muri Mutarama 2018, yabajijwe impamvu ashinjwa kubyara abana benshi impande n’impande.Yemeye ko afite abana batatu gusa ndetse anashimangira ko ‘Zari atari umugore we ahubwo ari umukunzi we’, ibi byatumye muri Tanzania hatangira gusakara ibihuha ko ‘yatandukanye na Zari bucece’.

    No comments:

    Post a Comment