• Labels

    Wednesday, February 14, 2018

    Imodoka za Perezida Kabila zakoze impanuka batanu barapfa





     Abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ziherekeza Perezida Joseph Kabila n’ikamyo itwara sima.
    Abasirikare batatu n’abasivili babiri bahise bapfa igihe Joseph Kabila yasubiraga mu mugi wa Kinshasa.
    Abandi 11 bakomeretse nk’uko Umuvigizi mu Biro bya Perezida yabitangarije AFP.
    Umuvugizi wa Perezida yavuze ko impanuka yatewe n’imvura nyinshi igwa mu gace Perezida yari yagiyemo, ariko mbere havugwaga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi.
    Umwe mu babonye impanuka yatangarije Radio Okapi ko umuvuduko mwinshi ari wo wateye impanuka, Perezida Kabila akaba yari muri Km 220 mu majyepfo ya Kinshasa.
    Yvon Ramazani Umuvugizi wa Perezida yatangarije AFP ati “Imwe mu modoka za Perezida yagonzwe iri ku muhanda munini wa Matadi, ahitwa Kimpese n’imodoka nini itwaye sima.”
    Perezida Kabila yari yagiye ku cyambu cya Matadi gufungura inyubako, yahise ava mu modoka ye akurikirana ibikorwa by’ubutabazi ubwo imbangukiragutabara zari zihageze
     Timeslive.co.za

    No comments:

    Post a Comment