• Labels

    Wednesday, February 21, 2018

    Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yajyanwe mu Buhinde kubagwa



    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’maguru  Amavubi, wari umaze iminsi yaravunitse ikirenge, ubu yageze mu buhinde aho yagiye kubagwa .
    Uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu (Amavubi) akanakinira Simba SC yo muri Tanzania, amaze iminsi yaravunitse, nta mukino n’umwe kuva yakinnye mu 2018.
    Nk’uko Umuvugizi wa Simba SC, Haji Manara, yabitangaje bamaze kohereza uyu mukinnyi mu Buhinde kubagwa kandi bafite icyizere ko igihe azamara adakina gishobora kugabanuka mu gihe byaba bigenze neza.
    Ni umwe mu bkinnyi bakunzwe hano mu Rwanda kandi bazwiho kugira ishyaka no kubahwa n’abandi bakinnyi bagenzi be, kubera ikinyabupfura n’ishyaka aba afite mu kazi. yagiye muri Simba SC avuye muri mukeba Yanga Africans mu buryo bwababaje bafana kuko ayo makipe yombi .


    No comments:

    Post a Comment