Kirehe
– Mu murenge wa Gahara kuri iki cyumweru umubyeyi yagiye guhemba umukobwa we maze inzoga y’ikigage yari yajyanye itera uburwayi abantu 91 bajyanwa kwa muganga.
45 nibo borohewe barataha abandi baracyavurirwa ku kigo nderabuzima cya Gahara.
Gerard Muzungu, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe
avuga ko muri aba barwaye 16 boherejwe ku bitaro bya Kirehe.
Yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko bafashe kuri iki
kigage uyu mubyeyi yari yajyanye bajya kugisuzumisha muri ‘Laboratoire’ ngo
barebe ibyari bikigize.
Amakuru meza ni uko kugeza ubu muri aba
banyoye kuri ibi bihembo by’umubyeyi bikabagwa nabi nta wahasize ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko kugeza ubu
ntakindi bakeka ko cyateye aba bantu uburwayi usibye uriya musururu.
Muri aka karere ngo basanzwe bakora umukwabu
wo gufata no kumena inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Akarere asaba abaturage guhagarika gukora inzoga nka
ziriya kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
No comments:
Post a Comment