Uyu
mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa
n’akaga imihanda yose nibwo bavuga ngo "Yagiye kwangara!" (Bamwe
banavuga ko yagiye iwabo w’abakobwa); wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali
ahasaga umwaka wa 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo
hamuhindukira inka y’inkungu atangira guhobagizwa n’umuruho.
Mibambwe Sekarongoro uwo bitaga
Maboko atanga ataziganya, Rugabishabirenge, yari afite umugaragu we akitwa
Rukali, akaba umutware w’Insanga. Yari yaramutonesheje by’akadasohoka. Rukali
uwo yari afite umugore umwe rukumbi witwa Nyiramataza, yaramugize inkundwakazi
bitavugwa, arahira kutazamuharika.
Yari afite n’ingo nyinshi mu turere
yagabiwe na Sekarongoro, zose zikagengwa na Nyiramataza. Urugo rumwe rwari i
Rugobagoba na Bugaba hafi ya Kamonyi, urundi ruri i Buguli na Bugoba i Rukoma
na Ngamba, urwa gatatu ruri i Bugaragara na Shyorongi rya Bumbogo bwa Huro,
urundi ruri i Zoko na Mugina mu Buyaga bwa Byumba; hakaba n’urw’i Ntebe na Rukara
mu Buganza bwa ruguru. (Imisozi yo hagati y’izo ngo yatwaraga Rukali, kuva i
Rugobagoba kugeza i Ntebe yose ikayoboka Nyiramataza).
Nuko Nyiramataza abumba ibya Rukali
byose, arakira aradabagira, umurengwe uramusaguka, bituma inshuti z’umugabo we
n’abavandimwe ndetse n’abagaragu be bamubaza bati "Ariko ko ureba uko
ubukire bwawe bungana, igituma Nyiramataza yakwihariye muri bwo ni iki ?"
Arabasubiza ati "Sinziharikira
umugore, nzamutunga wenyine!" Bakurayo amaso, bati "Si gusa
yaramuroze!" Ibyo bamubwiye biherereye, agahuta ajya kubibwira umugore we.
Biba aho bityo, imyaka irahita indi irataha. Bukeye hakaba umugabo witwa Ngara,
atuye i Gahini na Rukara azindukira i Ntebe kwa Rukali; ubwo niho Nyiramataza
yari ari.
Asanga Rukali yaragiye i Nduga mu rugo
rw’i Rugobagoba. Aravunyisha bamubwira ko Rukali adahari ati "Nimumbwirire
umugore we aze mumutumeho." Bashyikirije Nyiramataza ubutumwa ati
"Nimumubwire aze." Ngara araza bararamukanya; baraganira bishyira
kera. Ngara uwo ngo yari inganirizi kabuhariwe, agasetsa agati kagaturika
akandi kakamera. Aganiriza Nyiramataza, asigaho no kumuganirira; aramunyura
amuzinutsa umugabo we.
Kuva ubwo baruzura baba agati
k’inkubirane. Bukeye Rukali akubuka i Rugobagoba mu Nduga, asubira i Ntebe mu
Buganza. Ageze iwe Nyiramataza ntiyamwikoza; akamureba nk’ icyo imbwa ihaze.
Uko baganiriye akamwimyoza kuko umushyikirano wa Ngara wari waramumuhugije, aho
kumwishimira akimyoza.
Rubanda rero batangira kubihwihwisa
bigera kuri Ngara. Amaze kumenya ko Nyiramataza yirozonga umugabo we
aramugenderera. Binikiza ikiganiro, kimaze kunoga Ngara aramubaza ati
"Mbese waje nkakwicyurira ukabisa Rukali?" Biba korosora uwabyukaga!
Nyiramataza ati "Ahubwo unkuye mu isoni n’ubundi sinkwiye, gutungwa na
kiriya gihondogoro!"
Baheraho barashembekeranya inama
iranoga. Nyitamataza arara ataraye, mu gitondo asezera kuri Rukali ati
"Urabeho ngurwo urugo rwawe." Aramwimura yigira kwa Ngara!
Agezeyo amusangana abagore batatu,
ababamo uwa kane. Ngara aramuharara, by’amareshyamugeni. Iminsi y’ubuki imaze
gushira atanga ibihe byo gutaha mu ngo ze zose. Nyiramataza abonye iminsi
irenze icumi ataramugeraho, ararakara kubera akamenyero ko kwa Rukali yari
yarihariye. Birashyira aratahirwa. Ngara atungutse umugore umukubise amaso
atera hejuru ati "Ntabwo nashobora gutungwa n’umugabo uraraguza."
Ngara afata ubushungu (ararakara)
ahamagaza ingobyi bayisasamo igisura (cyari ikimenyetso cy’umugore usenzwe
n’ubusambanyi) banaguriramo Nyiramataza baraheka bamujyana iwabo, asendwa atyo
umukiro we ugenda nka nyomberi.
Nuko Nyiramataza amaze gusendwa umuruho
uramwokama, aratindahara karahava atangira guhobagira imihanda yose rubanda
bakamushungera bamuba urw’amenyo, ngo "Reka abone niwe wikuye mu
bususuruke, ngo aha agiye kwa Ngara!"
Kuva ubwo rero n’undi wese witesheje
ubususuruke abitewe n’umurengwe, akajya kurindagira azerera, bakavuga bati
"Yagiye kwangara (kwa Ngara) aka Nyiramataza."
Inkomoko:
Ibirari by’insigamigani
No comments:
Post a Comment