Ifunguro ryuzuye ni kimwe mu bituma umubiri w’umuntu ushobora guhangana
n’indwara za hato na hato zirimo izikomeje kwibasira abantu muri iyi minsi
nk’umutima, umubyibuho ukabije n’izindi.
Abahanga mu
by’ubuzima bavuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze nibura kurya impeke eshatu
z’ubunyobwa nyuma y’ifunguro birinda umuntu kurwara indwara z’umutima,
ukudakora neza k’ubwonko n’umubyibuho ukabije.
Ubunyobwa kandi bufasha imitsi ivana amaraso
ku mutima guhora ifunguye bikagabanya icyorezo cy’umutima kiri gutwara ubuzima
bw’abantu benshi ku Isi.
Ubushakashatsi bwakozwe na The Peanut
Institute, bwagaragaje ko kuryana ubunyobwa n’igishishwa cyabwo bishobora
kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Izi ngaruka kandi ngo zishobora no kubaho
nyuma yo gufata ifunguro ryifitemo ibinure ku muntu no ku nyamaswa cyangwa mu
mboga rwatsi (Triglycerides) nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi bo muri
Kaminuza ya Pennsylvania.
Prof. Penny Kris-Etherton avuga ko ifunguro
umuntu ariye ritera imitsi ivana amaraso ku mutima gukomera ariko iyo
urengejeho bifasha mu guhangana n’iki kibazo.
Dailymail itangaza ko mu bushakashatsi
bwakorewe ku bagabo 15 bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, itsinda rimwe
ryahawe ifunguro ryuzuye ibyatera umubyibuho ukabije biherekejwe n’impeke
eshatu z’ubunyobwa. Irindi na ryo rihabwa irimeze kimwe n’iryahawe rya tsinda
rya mbere hariho n’icyo kunywa kigabanya ingaruka zaterwa n’iryo funguro nkuko
byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohowe muri Journal of Nutrition.
Hafashwe ibizamini mu maraso bapima ingano
y’isukari n’umubyibuho ndetse banifashisha uburyo bugezweho bwo kureba imbere
mu mubiri hakoreshejwe amashusho agaragaza uko amaraso atembera mu mitsi ivana
iyavana ku mutima.
Ibisubizo byerekanye abariye ubunyobwa
bwabafashije kugabanura ibyatera umubyibuho ukabije mu maraso ku kigero cya
32%.
Indwara y’umutima iri muri zimwe zikomeje
guhitana ubuzima bwa benshi by’umwihariko Abanyamerika bagera ku 610,000 bicwa
nayo buri mwaka. Muri iki gihugu muri buri masegonda 42, umuntu afatwa
n’umutima mu gihe buri munota umuntu umwe ahitanwa n’indwara zifitanye isano
nayo.
No comments:
Post a Comment